In the Media

Ugukomera k’u Rwanda kuzava mu bayobozi barwo-Dr Rick Warren

Pasiteri Rick Warren ubarizwa mu Rwanda muri iki gihe, yatangaje ko mu gihe ibihugu bimwe na bimwe byizera ko ugukomera kwabyo bishingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, peteroli n’ibindi, yashimangira ko ku Rwanda ugukomera kwarwo kuzava mu bayobozi barwo kandi n’abandi bo ku isi bakajya baza kubigiraho.

Ibyo yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru ku itegurwa ry’igiterane cyo gushima Imana ibyiza yagiriye u Rwanda kizaba taliki 17 Kanama 2014 kikitabirwa n’abayobozi b’amatorero bavuye impande n’impande z’isi.

Muri iki kiganiro Rick Warren yasabye Abanyarwanda kudashingira ku bitagenda neza banengwa n’amahanga, ahubwo bagakoresha igihe cyabo neza cyo gukora kuko iyo uyobora uba witeguye no kuvugwa kandi abakora ibyo bakaba babiterwa n’amashyari y’aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

Nkuko Rick Warren yabigarutseho, ngo igihugu gikomezwa n’abayobozi bacyo, ubuyobozi bugakomezwa n’abaturage bacyo binyuze mu miryango.
Uyu mushumba akomeza avuga ko mu giterane giteganywa mu Rwanda kuri iki cyumweru, hari abantu bazava mu bihugu bitandukanye bakazabanza gusura n’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu rwego rwo kwiga amateka n’ubumwe n’ubwiyunge. Aha kandi yaboneyeho no kuvuga ko amahoro ya Isiraheli na Palestine azava mu masomo azava mu Rwanda.

Muri iki kiganiro yashimye aho u Rwanda rugeze rutera imbere, aho yagize ati : “U Rwanda kuri ubu ni urwa mbere muri Afurika mu kugira umutekano ndetse no gushyira umubare minini w’abagore mu myanya ifata ibyemezo”.

Mu bindi ngo u Rwanda rwagezeho ni ukugabanya ubukene, umubare w’imfubyi mu bigo ugasigara ari 1500 mu gihe bahoze ari 1000,000 nyuma ya Jenoside, ibyo bikaba byarakozwe ku bufatanye n’umuryango “Peace Plan” washinzwe na Rick Warren nawo ubinyujije mu matorero, ukaba umaze imyaka 10 uvutse. Yagize ati : “Bidatinze u Rwanda ruzahinduka igihugu kidafite imfubyi, ibyo byose binyuze mu matorero”.

Igiterane Rwanda shima Imana kizaba taliki ya 17 Kanama, kizitabirwa n’abashumba b’amatorero bavuye mu bihugu 34 by’ Afurika ndetse n’abandi bavuye mu Buhinde, u Burusiya n’u Bushinwa.

Source : http://www.imvahonshya.co.rw/

Rwanda, let your light shine, shine for all Nations.