In the Media

Rwanda shima Imana igiye kwizihirizwa mu mirenge

Ku nshuro ya gatanu hategurwa igiterane gihuza amatorero ya Gikirisitu kizwi nka “Rwanda shima Imana” uyu mwaka kizagera muri buri murenge mu gihugu cyose nkuko byatangajwe na Bishop Alexis Birindabagabo, umuyobozi mushya w’impuza matorero ya Gikirisitu mu Rwanda.

Birindabagabo ayoboye uyu muryango asimbuye Apotle Paul Gitwaza wari umazeho imyaka itatu.

Igiterane cyo gushima Imana uyu mwaka kizaba tariki 07 Kanama kuri sitade Amahoro i Remera gifite intego igira iti “Rwanda cana urumuri rwawe ku gihugu” uyu muryango waganiriye uburyo banoza iki giterane kuburyo cyagera muntara zose kugirango abakirisitu babashe kucyibonamo.

Bishop Birindabagabo yagize ati “ uyu mwaka Rwanda shima Imana igiye kugera mu mpande zose z’igihugu kandi tuzagerageza kumenya ko cyageze kuri buri munyarwanda”.

Yakomeje avuga ko ibikorwa byose byajyaga bibera i kigali bikabemera nkaho byabaye Kigali Shima Imana, mu gihe kigali ituwe n’abaturage miriyoni imwe muri miriyoni 12 zigize Abanyarwanda.

Kamanzi Theophile umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana ku rwego rw’igihugu yatangaje ko iki giterane kizitabirwa n’umuririmyi Solly Mahlangu wo mugihugu cya Afurika y’Epfo, kikazitabirwa na Korali ihuriweho n’abaririmyi baturuka mu matorero yose izaba igizwe n’abaririmbyi 700, ndetse n’abandi baririmbyi bo mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko Rwanda Shima Imana ari inzira imwe yo kubaka ubumwe n’ubwiyunge, bashyira hamwe amatorero yose barebera hamwe ineza y’Imana mu matorero yose.

Rwanda Shima Imana yatangijwe mu mwaka wa 2012, iteguwe n’impuza matorero ya gikirisitu mu Rwanda.

Iki giterane gihuza amatorero yose ya gikirisitu mu gihugu hose mu kuramya no Gushima Imana ku bikorwa byinshi Imana yakoze mu Rwanda, ndetse no kuvuga gusaba imbabazi kubwuruhaare amadini yagize muri genoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wi 1994.

Uyu mwaka Rwanda Shima Imana biteganyijwe ko izitabirwa n’umubare munini w’Abayisilamu, ariko mu biterane byabanje batumiraga abigisha b’Abayisilamu ariko umubare w’abitabira wagendaga uba mucye.

Ariko uyu mwaka bamije ko bazitabira iki giterane cyo gushima Imana.

Bishop Birindabagabo yatangaje ko atari iki gitera cyo gushima Imana bazakora gusa ahubwo bateganya gukora ibikorwa by’iterambere murwego rwo kuzamura ubukungu bw’igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abagituye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Tuyishime Malachie@Bwiza.com

Rwanda, let your light shine, shine for all Nations.