In the Media

Rwanda Shima Imana igiye kubaho bwa mbere mu mateka, yatumiwemo Solly Mahlangu uzafatanya n’abaririmbyi 700

Umuhanzi w’icyamamare Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo uherutse mu Rwanda mu kwezi kwa Werurwe 2016 mu gitaramo yari yatumiwemo n’umuhanzi Patient Bizimana, agarutse mu Rwanda mu giterane gikomeye kizwi nka Rwanda Shima Imana kizaba kuwa 7 Kanama 2016 kikabera kuri Sitade Amahoro i Remera no mu mirenge yose.

Rwanda Shima Imana igiye kubaho bwa mbere mu mateka, yatumiwemo Solly Mahlangu uzafatanya n’abaririmbyi 700
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Musenyeri Birindabagabo Alex umuyobozi mukuru wa PEACE PLAN, yatangaje ko Rwanda Shima Imana aribwo bwa mbere igiye kubaho kuva yatangira. Asobanura kuri iyi ngingo, yavuze ko mu myaka ine ishize, iki giterane cyari Kigali Shima Imana aho kuba Rwanda Shima Imana.
Mu dushya tugiye kuba mu giterane cy’uyu mwaka wa 2016, ni uko aribwo bwa mbere kigiye kubera mu Rwanda hose, mu mirenge yose igize igihugu cy’u Rwanda. Iyo akaba ari nayo mpamvu, Musenyeri Birindabagabo ahamya ko aribwo bwa mbere hagiye kuba Rwanda Shima Imana bitewe nuko ubushize cyaberaga muri Kigali gusa, akaba asaba ibyo mu myaka yashize byari ’Kigali Shima Imana’ kuko abo mu ntara batayisangagamo.

Rev Kamanzi Theophile umuhuzabikorwa w’iki giterane cy’uyu mwana, ubwo yabazwaga gutangaza umwihariko Rwanda Shima Imana izanye muri uyu mwaka, yavuze ko batumiye umuhanzi Solly Mahlangu wo muri Afrika y’Epfo akazafatanya n’abandi bahanzi n’abaririmbyi bo mu Rwanda bagera kuri 700.


Musenyeri Birindabagabo Alex uyobora PEACE PLAN/Ifoto : Dady Rubangura

Rev Kamanzi Theophile yakomeje avuga ko Solly Mahlangu bamutumiye bitewe nuko hari benshi mu banyarwanda bafashwa n’indirimbo ze. Ikindi nuko ngo ubwo aherutse mu Rwanda, yakozweho cyane n’amateka mabi yaranze u Rwanda by’umwihariko agashengurwa n’ibyo yabonye mu mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 nkuko yabyiboneye ku Gisozi ubwo yari yagiye gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Rwanda Shima Imana ntabwo ari iya Pastor Rick Warren

Ku bijyanye n’amakuru avuga ko Rwanda Shima Imana ari gahunda yazanywe na Pastor Rick Warren wo muri Amerika, ubuyobozi bwa Peace Plan bwanyomoje ayo makuru, butangaza ko igitekerezo cyazanywe n’abanyarwanda ndetse akaba aribo baba bashima Imana ibyo yabakoreye byose ubu bakaba bageze kure biyubaka. Mu bisobanuro yatanze, usanga n’uyu mwaka wa 2016 Rick Warren atazitabira iki giterane cya Rwanda Shima Imana kigiye kuba ku nshuro ya gatanu n’ubwo Musenyeri Birindabagabo ahamya ko ari ubwa mbere kigiye kubaho.

Mu kibazo yabajijwe n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, kijyanye n’ibyigeze gutangazwa na Pastor Rick Warren mu mwaka wa 2014, ko ateganya kuzana mu Rwanda abanyamadini bo mu bihugu byose byo muri Afrika, bakaza kwigira ku Rwanda bakareba aho rugeze rwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, Musenyeri Birindabagabo Alex yavuze ko iyi gahunda igikomeje nubwo ateruye ngo atangaze igihe nyir’izina izaba.

Ku nshuro ya mbere, Rwanda Shima Imana izitabirwa n’abayisilamu

Kuri iyi nshuro, Musenyeri Birindabagabo yatangaje ko Isilamu nayo izitabira Rwanda Shima Imana bityo bikazaba ari byiza na cyane ko iki gikorwa ari icy’abanyarwanda bose atari icy’amadini ya Gikristo gusa. Mu myaka yabanje, iki giterane cyajyaga kitabirwa n’umuyobozi w’abayisilamu mu Rwanda ariko ntagire abandi bamuherekeza bo mu idini ye.

Kuri ubu agashya gahari nuko abayisiramu batumiwe ndetse PEACE PLAN ikaba ifite icyizere ko abayoboke b’idini ya Isilamu bazayitabira ku bwinshi kuko babatumiye. Mu myaka yashize ariko PEACE PLAN yahezaga cyane Isiramu ikanga kuyitumira muri Rwanda Shima Imana, ariko ubu abayisilamu hakaba bazifatanya n’abakristo mu gushima Imana.

Ni mu gitaramo gikomeye kizabera kuri Sitade Amahoro ku cyumweru tariki 7 Kanama 2016 aho batumiye umuhanzi mpuzamahanga Solly Mahlangu uherutse gukora igitaramo cy’amateka i Kigali. Pastor Solly Mahlangu yamamaye mu ndirimbo ; Wahamba nathi, Obrigado, Mwamba mwamba, Pokeya Sifa n’izindi.

Uko byari bimeze mu gitaramo Solly Mahlangu yatumiwe na Patient Bizimana

Ni igitaramo cyaranzwe n’ibihe bidasanzwe mu guhimbaza Imana

Bamwe bakozweho cyane kubwo kwishimira Solly


Ni igitaramo kitabiriwe n’abasaga ibihumbi 3 kandi kwinjira byari byihagazeho

REBA HANO ’WAHAMBA NATHI’ YA SOLLY MAHLANGU

Rwanda, let your light shine, shine for all Nations.