In the Media

Rwanda Shima Imana : Abayisilamu bakomorewe kuyizamo, nyuma y’igihe kirekire babinyotewe !

Ku nshuro yacyo ya gatanu, igikorwa Rwanda Shima Imana kigiye kongera kubaho. Iki gikorwa, gihuza amatorero ya gikristo n’amadini abarizwa mu Rwanda ariko kikaba cyaratangijwe n’amahuriro ya gikristo akomeye ari yo Aliance, Fobacor n’ayandi, gusa hakaba ngo hatumizwamo n’inshuti zindi zirimo nka kiliziya gatulika.

Kuri iyi nshuro, abo mu idini ya islam ngo batekerejweho cyane nyuma yo gusanga ko bakwiriye gushima Imana nk’abandi banyarwanda. Ibi ni ibyatangajwe na Bishop Birindabagabo uyobora umuryango PEACE Plan usanzwe utegura iki gikorwa. “Ubu abakozi bacu babishinzwe bagiye mu misigiti bahuza abayobozi bayo bitwa ba Imam bagarina uburyo abayoboke b’idini ya Islam nabo bazajya baboneka muri iki gikorwa, bityo bikaba ari no muri urwo rwego kuri iyi nshuro muzabona umubare munini w’abayisilamu muri cyo kuko ba Imam batwijeje ko bagiye gukora ubukangurambaga mu misigiti. Ubusanzwe twabatumiraga ariko tukibanda ku bayobozi bakuru gusa. Uyu mwaka, turizera ko n’abayoboke muri rusange bazaza ari benshi”

Mu mwaka wa 2013, ubwo itangazamakuru ryabazaga Bishop Emmanuel Kolini niba abayisilamu batakwitabira igikorwa nk’iki, yasubije ko kireba abakristo gusa. Umunyamakuru wacu yakomeje kubaza niba atari amakosa yakozwe icyo gihe ubwo bahezaga abayisilamu, maze bamusubiza ko bitafatwa nk’ikosa ahubwo ko batumirwaga binyuze mu nzego zibakuriye rimwe na rimwe ntibanaze.

Umunyamakuru kandi yongeye kubaza niba ukuza kw’abayisilamu muri iki gikorwa bitazasaba ko PEACE Plan ihindura imitegurire n’ibirango byacyo kugira ngo abayisilamu nabo bazabyibonemo, maze bamusubiza ko bazaza nk’abashyitsi ariko badafite ijambo ryo gutegeka ngo ibi n’ibi ni bikorwe gutya.

Mu bindi abategura iki gikorwa batangaje, harimo uko kizitabirwa n’umuhanzi w’icyamamare Solly Mahlangu uzaba avuye muri Africa y’epfo akaba azwi cyane mu gitaramo giheretse kubera i Kigali cyari cyateguwe n’umuhanzi Patient Bizimana. Ngo uyu muhanzi azafashwa n’abahanzi basaga 700 b’abanyarwanda. Ikindi ni uko hazakosorwa uburyo bwo gushimamo Imana ugereranije n’uburyo byakozwemo mu mwaka wa 2015, aho bazatoranya abaturage bafite ibyo Imana yabakoreye, bazaba bavuye mu mpande zitandukanye z’igihugu.

Babajijwe umubare w’amafaranga azakoreshwa mu gikorwa cyose, basubiza abanyamakuru ko kuri ubu nta mafaranga bafite ahubwo ko bayateze mu baterankunga ndetse n’abakristo bafitiye umutwaro iki gikorwa. Bongeyeho ko abanyarwanda bakwiriye kwivanamo imyumvire y’uko iki gikorwa ari icya Past.Dr.Rick Warren ahubwo bakishakamo ubushobozi bwo kugikora. “Mu by’ukuri, iki gikorwa ntaho gihuriye na Rick Warren, nta mafranga na make yigeze aduha ubu nitwe turimo kubyitegurira”

Ku bijyanye n’umubare muto cyane witabira iki gikorwa kandi hari amatorero akoresha ibiterane bito bikabona abantu benshi babyitabira, basubije ko biva ku myumvire y’abayobozi b’ayo matorero, ngo bakazakomeza kubumvisha ko bakwiriye guhindura imyumvire.

Basoje basaba abanyarwanda kuzaza kwitabira iki gikorwa ku bwinshi mu rwego rwo kugira ngo barusheho gushima Imana kugeze ubwo ibindi bihugu bya Africa bizaza kwigira ku Rwanda.

Twabibutsa ko iki gikorwa kizaba kuwa 8/8/2016 I Remera kuri Stade Amahoro guhera Saa 14h00.

Rwanda, let your light shine, shine for all Nations.