In the Media

Nyuma yo kumenyana na Perezida Kagame Rick Warren agiye guhigura umuhigo yahize ku Rwanda

Umuvugabutumwa wabaye icyamamare mu kinyejana cya 20 – 21 Rick Warren abinyujije mu muryango yatangije nyuma yo kumenyana na Perezida Kagame, ngo agiye gutangiza ivugabutumwa nk’ umuhigo yahize wo kubaka igihugu cy’ u Rwanda mu kugira iterambere ry’ uburyo bwuzuye kubufatanye n’ amatorero.

Umukozi w’ Imana Rick Warren aherutse gupfusha umwana we muto, nyuma y’ urupfu rw’ umuhungu we, nirwo rugendo rwa mbere azaba akoze dore ko amaze iminsi yarafashe akaruhuko ko kuririra umuhungu we.

Tony Blair, Paul Kagame na Rick Warren ubwo bari bari mu masengesho mu Rwanda
Yatumiwe n’ abayobozi b Itorero hano mu Rwanda, ndetse n’ imiryango ya gikirisitu yibumbiye mu muryango yatangije.

Uyu mukozi w’ Imana yabashije kumenyana na Perezida Kagame amwizeza ko ashobora kugira icyo akora kugirango iki gihugu cy’ u Rwanda kibeho gifite intego z’ iterambere ku bufatanye bw’ amatorero, inzego za Leta n’ abikorera biciye mu itorero.
Dr. Apotle Paul Gitwaza Umuyobozi wa PEACE PLAN umuryango washinzwe na Rick, aherutse gutangaza ko iki gi gikorwa atari igitekerezo rya Pastor Rick Waren, ahubwo ari icy’ Itorero rya Kristo mu Rwanda , ntan’ umwe ushobora kucyitirirwa uretse Itorero muri rusange.

Biteganyijwe ko azagera i Kigali taliki ya 26/08/2013, aho azaba aje kwifatanya n’ abanyarwanda mu giterane cyo gushima Imana cyiswe (Rwanda shima Imana 2013 ), azabwiriza muri iki giterane mu turere twa Karongi, Musanze, Huye, Kayonza, akazasoreza i Kigali kuya 01 Nzeli uyu mwaka wa 2013 kuri Sitade Amahoro.

Jean de Dieu Dushimimana - Imirasire.com

Rwanda, let your light shine, shine for all Nations.