In the Media

Itangazo rigenewe abanyamakuru

Abanyarwanda Ntibazongera gukorwa n’Isoni

Kigali, 23 Kanama 2013 – Mu nsanganyamatsiko igira iti : « Kandi ubwoko bwanjye ntibuzongera gukorwa n’isoni ukundi”, uyu mwaka igikorwa ngarukamwaka “Rwanda, Shima Imana ! » gitegurwa n’Amatorero ya Gikirisitu mu Rwanda kigiye kuba ku nshuro ya kabiri.

Rwanda Shima Imana ni urubuga ruha abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwanya wo gutekereza ku gihe cyashize, kwishimira igihe cy’ubu no kwakira imbaraga zo gukomeza urugendo rwo kubaka ejo hazaza heza. Ibi bikorwa mu gushimira Imana, kubw’intambwe u Rwanda rumaze gutera, hagafatwa n’umwanya wo gushyira mu biganza byayo ejo harwo hazaza.

“Hari ibintu byakozwe mu Rwanda benshi bari baziko bitazashoboka ariko byarashobotse, ibyo rero nibyo bituma dushima Imana. Ibi kandi biraduha ibyiringiro by’uko nibyo tutarageraho bizashoboka“ Ibi ni ibyavuzwe n‘Intumwa Paul Gitwaza, Perezida w’inama y‘ubuyobozi ya Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E Plan, umuryango uhuriwemo n’amatorero ya Gikristo mu Rwanda, kandi akaba ari nawo uhuza ibikorwa bya “Rwanda, Shima Imana !”

Arikipesikopi RWAJE Onesphore, umujyanama w’inama y‘ubuyobozi ya Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E Plan yongeyeho ko Ibintu Imana iri gukora mu Rwanda, abiberaba bibaza uko bigerwaho : bamwe bakabyita ibitangaza, abandi ntibabyumve, ko ariko Abakristo bo twemera ko atari impanuka ahubwo ari ikiganza cy’Imana kiri kubyo dukora.

Gahunda ya “Rwanda, Shima Imana !” ikubiyemo Ibiterane, amahugurwa y’abayobozi b’amatorero, ay’abikorera ku giti nay’abayobozi mu nzego za Leta muri buri ntara. Hazananaba ibikorwa byo gufasha abatishoboye babubakira amazu n’ibindi.

Muri Rusange gahunda y’ibiterane rusange bya “Rwanda, Shima Imana !” iteye gutya :

Turizera ko “Icyi gikorwa kizarema kandi kibungabunge umuco wo gushima Imana uhoraho, ku byo idukorera mu miryango yacu, mu turere twacu no gihugu. Uyu muco wo gushima uzagere ku bariho ubu ndetse bibe n’umurage mwiza ku bakiri batoya n’abazakurikira” ibi byavuzwe na Pasiteri Joel SENGOGA, umujyanama w’inama y‘ubuyobozi ya Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E Plan akaba n’umuvugizi w’iki gikorwa cya “Rwanda, Shima Imana !”

Ku bindi bisobanuro, mwasura urubuga www.ShimaImana.rw

Ku bibazo birebana n’itangazamakuru, mwabaza :
- Ps. Didier Habimana ; Tel. 0788493377 ; murokore@yahoo.fr
- Ms. Marie France Uwase ; Tel. 0788440070 ; uwasfrance2@gmail.com
- Mr. Ntigurirwa Pierre Claver, Tel. 0788771396 ; nticlap@yahoo.fr

Rwanda, let your light shine, shine for all Nations.