In the Media

Birindabagabo asanga ari ubwa mbere hagiye kuba igiterane cya Rwanda shima Imana

Igiterane ngarukamwaka kiswe ‘Rwanda shima’ ngo ni ubwa mbere kigiye kuba mu Rwanda, dore ko ubusazwe cyaberaga mu Mujyi wa Kigali gusa, uyu mwaka kikaba gifite umwihariko wo kuba kizabera mu Mirenge yose y’u Rwanda umunsi umwe.

Iki giterane cyari gisazwe kibera mu Mujyi wa Kigali buri mwaka, aho abanyarwanda by’umwihariko abakirisitu bahuriraga kuri Stade Amahoro bagashimira Imana ibyo yakoreye u Rwanda.

Uyu mwaka ariko ngo hari impinduka kuko tariki ya 7 Kanama 2016 ubwo ‘Rwanda shima Imana’ izaba iba ku nshuro ya gatanu kuri Stade Amahoro, biteganyijwe ko hazaba ibiterane bisaga 1000 mu gihugu hose byo gushimana Imana.

Ibi bikaba byatangajwe na Musenyeri Birindabagabo Alexis, umuyobozi w’Umuryango Peace Plan utegura igiterane cya ‘Rwanda shima Imana’.

Musenyeri Birindabagabo yagize ati “Ni ubwa mbere hagiye kuba ‘Rwanda shima Imana’ ubundi yajyaga iba ‘Kigali shima Imana’ ubu rero amadini yose n’amatorero ya Gikristo yaratumiwe, ndetse n’Abayisiramu twarabatumiye kuko intego yacu ni ukureba inyuma mu mateka yacu, ubundi tugashimira Imana ibyatubayeho, tukayiragiza n’ibiri imbere nk’abanyarwanda.”

‘Rwanda shima si gahunda ya Rick Warren’

Iyo uvuze ‘Rwanda shima Imana’ mu matwi ya benshi humvikanamo Pasiteri Warren uyoboye Itorero Saddleback ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, akaba azwi nk’inshuti y’u Rwanda ndetse ari no mu bagize uruhare rwo gutangiza umuryango ‘Peace Plan’ uhuriwemo n’amatorero n’amadini ya Gikirisitu mu Rwanda.

Musenyeri Birindabagabo avuga ko abibwira ko ‘Rwanda shima Imana’ ari gahunda ya Rick Warren bibeshya.

Yagize ati “Rwanda shima Imana si gahunda ya Rick Warren ni gahunda y’abanyarwanda. Umuryango ‘Peace Plan’dufite ukuntu dufatanya na Rick Warren ni umugabo mwiza cyane udukunda natwe turamukunda. Igituma mu mitwe y’abantu batekereje ko ari gahunda ya Rick Warren nuko muri Rwanda Shima Imana ya mbere ndetse n’iya kabiri yari ayirimo.”

Akomeza avuga ko ku nshuro ya gatatu n’iya kane atari ahari kandi ko no kuri iyi nshuro ya gatanu Pasiteri Rick Warren atazaba ahari.

Ati “Ndagirango nababwire ko mu mafaranga yo gutegura iki giterane hamwe n’indi mirimo dukora yose nta faranga na rimwe rya Rick Warren rizaba riri muri iyi gahunda. Ni amafaranga y’abanyarwanda dukora mu mifuka yacu tukitanga tugakora imirimo kuko ni iyacu nitwe bifitiye akamaro.”

Umuhanzi Solly Mahlang yaratumiwe

Rev. Pasiteri Kamanzi Theophile umuhuzabikorwa w’igiterane cya Rwanda shima Imana 2016, yavuze ko abazitabira iki giterane bazataramirwa n’umuhanzi Solly Mahlang wo muri Afrika y’Epfo akazafatanya n’abandi bahanzi n’abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana bo mu Rwanda bagera kuri 700.

Abanyarwanda bari mu gihugu ndetse n’abari hanze yacyo ngo bakaba basabwa kutibagirwa ibyo Imana yakoreye u Rwanda mu bihe byashize, bicyo bakaba bahamagarirwa kuyishima, no kuba umucyo w’amahanga nk’uko insanganyamatsiko y’iki giterane igira iti ‘Rwanda murika umurikire amahanga’


Musenyeri Birindabagabo


Rev Past Theophille Kamanzi, Umuhuzabikorwa w’igiterane cya Rwanda Shima Imana

Rwanda, let your light shine, shine for all Nations.